Amategeko n’amabwiriza yo gukoresha urubuga

 

Murakaza neza kuri sinemaiwacu.com

Murakaza neza kuri sinemaiwacu.com ( “website cyangwa application”), ya SINEMA IWACU LTD (“twe” “ibyacu”). Turi ikigo gikorera mu Rwanda kuri TIN 108831657, kandi tukaba duherereye KIGALI, RWANDA, KG741street. Dukoresha serivisi y’ifatabuguzi ifasha abatugana kureba filime, ndetse na audio kuri murandasi ndetse nizindi mashini zikoresha murandasi.

Aya mategeko agenga urubuga, harimo n’ayamabanga, yose agenga imikoreshereze ya serivise zacu. Nkuko bikoreshwa muri aya mategeko n’amabwiriza, “SinemaIwacu Services”, “Serivise zacu”, cg “Serivise” bisobanura serivise zo kureba cg ifatabuguzi bitangwa na SINEMA IWACU mu kubemerera kureba Filime n’ibindi tugaragaza ku rubuga. Harimo ibyifashishwa mu gutanga serivise zacu.

Sinema Iwacu ltd (Tin 108831657) itanga urubuga n’izindi serivise zijyanye na filime kuri wowe usura urubuga sinemaiwacu.com, koresha serivise za sinemaiwacu , koresha application ya sinemaiwacu, cyangwa ukoreshe porogaramu itangwa na sinemaiwacu hakubiyemo n’ibyo byose ( Byose hamwe ni ” Sinema Iwacu Services “). Sinema Iwacu Services hakubiyemo n’amakuru, serivise, ndetse na porogaramu biri mu yandi mabwiriza ugezwaho cyangwa akomoza kuri aya ya sinema iwacu services wasanga mu mabwiriza y’imikoreshereze n’ubucuruzi. Sinema Iwacu niyo itanga Sinema Iwacu Services n’ibindi bicuruzwa bishamikiyeho kuri wowe urebwa n’amabwiriza yose ari kuri iyi paji. “sinema iwacu ltd” ni sosiyete yanditswe mu mazina ya SINEMA IWACU LTD

Amabwiriza yo gukoresha serivisi

Soma amategeko n’amabwiriza mbere yo gukoresha sinemaiwacu Serivisi Ukoresheje sinemaiwacu wemeye kugengwa n’amabwiriza. Dutanga servisi zitandukanye kuri sinemaiwacu, bityo rimwe na rimwe haba hari amategeko y’ikirenga. Mu gihe ukoresheje serivisi za sinemaiwacu (urugero nko kuri telefone igendanwa), uzaba ugengwa n’amategeko ndetse n’amabwiriza yihariye y’iyo serivisi.

  1. ITUMANAHO RY’IKORANABUHANGA

Mu gihe icyo aricyo cyose utuvugishije ukoresheje email, telefone yawe cyangwa ubundi buryo nka mudasobwa, uba utuvugishije wifashishije ikoranabuhanga. Tuzakuvugisha mu buryo bw’ikoranabuhanga mu buryo butandukanye, harimo e-mail, ubutumwa bugufi, amatangazo yo muri application, cyangwa twandika ubutumwa rusange ku rubuga rwacu cyangwa mu zindi serivise, nk’ihuriro rw’ubutumwa (Messange Centre). Wemeye kwakira ubutumwa bwose tuzaguha twifashishije ikoranabuhanga, kandi wemeye ko ubutumwa tuguha muri ubwo buryo bunganya agaciro nk’ubutumwa bwandikishije intoki mu bijyanye n’amategeko n’inkiko.

  1. UBURENGANZIRA BW’UMUHIMBYI N’UBUNDI BURENGANZIRA

Amakuru yose dutanga muri sinema iwacu services, nk’ubutumwa, audio, amafilime, ibishishanyo, ibirango, udushushanyo, amafoto, n’ibindi, ni ubutunzi bwa sinemaiwacu cyangwa abafatanyabikorwa batyo, kandi bikaba birindwa n’amategeko y’uRwanda, ndetse n’amategeko y’uburenganzira bw’ubuhanzi kw’isi hose, n’amategeko y’uburenganzira bw’umuhanzi ndetse (aho biri ngombwa) n’amategeko ya database.

Uretse uburenganzira bwatanzwe muri aya mategeko ya Sinema Iwacu Services n’andi bihuye y’imikoreshereze n’amabanga n’ayihariye ya Serivise, Ntiwemerewe gukoporora, gukura cyangwa gukoresha amakuru yose ya sinemaiwacu service nta burenganzira ubiherewe mu nyandiko, harimo, ariko hatazitiye, n’urutonde rw’ibicuruzwa, ubusobanuro bwabyo, ibiciro ndetse n’amakuru ya konti yawe. Ntiwemerewe gukoresha robo, porogaramu, cyangwa ubundi buryo bwo kongera gukoresha servisi zacu utabiherewe uburenganzira kandi buri mu nyandiko. Kandi ntiwemerewe no gukora cg gushyira ahagaragara porogaramu irimo ibice bya Sinema Iwacu Services mu buryo bugaragara utabiherewe uburenganzira mu nyandiko.

  1. IBITURANGA

Logos, imitwe, buto, kode, n’amazina ya serivise biri muri sinema iwacu services ni Ibarango bya sinemaiwacu. Ibirango bya sinemaiwacu ntukwiye kubikoresha muri serivise zitari iza sinemaiwacu, mu buryo bwatera abakiliya urujijo cyangwa mu bundi buryo bwose busebya sinemaiwacu. Ibindi birango byose bitari ibya sinemaiwacu ariko bigaragara muri sinema iwacu serivices ni ubutunzi bw’abafatanyabikorwa ba sinemaiwacu. Ntiwemerewe gukurura cyangwa gukoresha Framing Techniques mu gushyira ibirango cg logo (harimo amafoto n’amagambo) bya Sinema Iwacu utabiherewe uburenganzira mu nyandiko. Ntiwemerewe gukoresha meta tags cg izindi kode zihishe zirimo amazina ya sinemaiwacu cg ibirango byayo utabiherewe uburenganzira mu nyandiko.

 

  1. UBURENGANZIRA BWO GUSHYIKIRA N’IMIKORESHEREZE

Sinema Iwacu n’amafatanyabikorwa bayo baguhaye uburenganzira, butihariye, bushobora kwimurwa, ndetse no kuvutswa, bwo gushyikira no gukoresha mu buryo butarimo ubucuruzi serivise za sinemaiwacu ( Sinema Iwacu services ). Uburenganzira uhawe ntimurimo ubwo gukoresha Sinema Iwacu Services cyangwa uduce ducubiyemo mu kubibyaza inyungu zawe cyangwa izundi muntu wese, cyangwa kongera gucuruza ibihangano byacu bya Sinema Iwacu Services cyangwa ibice bikubiyemo.

Uburenganzira bwose utahawe byeruye muri aya mategeko n’amabwiriza y’imikoreshereze cyangwa Amabwiriza y’ihariye ya serivise bwikubiwe na sinema iwacu ndetse n’abafatanyabikorwa bayo.

Ntiwemerewe gukoresha nabi Sinemaiwacu Services. Wemerewe gukoresha Sinemaiwacu Services mu buryo bwemewe n’amategeko cyangwa bwemewe n’amabwiriza yihariye ya buri serivise. Tutirengagije andi mategeko ndetse n’ari muri aya y’imikoreshereze n’andi yihariye ya Serivise, uburenganzira uhabwa na sinemaiwacu muri aya mategeko ushobora kubamburwa uramutse utubahirije ibiri muri izi ngingo.

  1. KONTI YAWE

Gucunga umutekano wa konti n’ijambo ry’ibango byawe biri mu nshingano zawe. Ukuyeho itubahirizwa ry’aya mabwiriza ku ruhande rwacu, naho ubundi ibibera muri konti yawe byose biri mu nshingano zawe, hatitawe ko ibyakorewemo ari wowe wabyemeje, ntitwishingiye ibikorwa bitemewe bishobora gukorerwa muri konti yawe n’undi muntu, byaba ari ugukoresha konti yanyu cyangwa ijambo ry’ibanga. Ugomba gufata ingamba zose zishoboka mu kurinda ijambo ry’ibanga rya konti yawe, kandi ukatumenyesha uwo mwanya mu gihe ufite impamvu zo kwizerako rwamenywe n’undi uwo ariwe wese, cyangwa ubona konti yawe ishobora gukoresha mu buryo ubwo aribwo bwose ubona butemewe. Ugomba kugenzura neza ko amakuru waduhaye akwerekeye ari ukuri kandi yuzuye, ukatumenyesha hari impinduka iyo ariyo yose wifuzaho. Ushobora guhindura amakuru amwe n’amwe waduhaye akwerekeyeho muri Konti yawe, aho konti yawe igengerwa.

Ntiwemerewe gukoresha SinemaIwacu SErvices: (i) mu buryo bwatuma cg bwatera SinemaIwacu Service, cyangwa kuyishyikira bihungabanywa, byicwa cg bikagira ubusembwa mu bundi buryo ubwo aribwo bwose, (ii) mu buryo ubwo aribwo bwose bubuza cyangwa bukangiza undi muntu ukoresha serivise za Sinema Iwac; (iii) mu buryo bw’uburiganya, cyangwa bw’ibyaha cyangwa ubundi buryo bwose butemewe n’amategeko, cyangwa (iv) mu buryo ubwo aribwo bwose butemewe muri aya mategeko y’imikoreshereze n’andi yihariye ya serivise.

Dugize impungenge kuri konti yawe, cyangwa kw’ikoreshwa na konti yawe, cyangwa kwicwa ry’amategeko yacu n’aya leta, aya mabwiriza y’ikoreshwa, cyangwa andi yose y’ihariye ya serivise, dufite uburenganzira bwo gufata umwanzuro kuri konti yanyu dukurikije amategeko ari muri aya mabwiriza y’ikoresha, n’andi mategeko birebana yihariye ya serivise, harimo ariko hadahagarikiwe: (i) kukwima serivise, (ii) kumwima cyangwa guhagarika serivise za konti yanyu, (iii) gufunga konti yanyu, cyangwa (iv) gukuraho cg guhindura amakuru mwashyizeho mukoresheje konti yanyu. Ibikorwa dufitamo gufata, n’amatangazo ushobora kwakira bishobora guhinduka bitewe na serivise ya Sinema Iwacu uhabwa, urwego rw’ibiba ndetse n’iyigwa ryacu ku byabaye Guhagarika kwa serivise za Sinema Iwacu bishobora kuba hamwe, cg bitewe no guhagarikwa kwa kamwe mu maserivise yandi ya Sinema Iwacu Services. Igihe icyo aricyo cyose, ushobora, hakurikijwe amategeko n’amabwiriza n’ibikoresho twaguhaye muri buri serivise ya SINEMA IWACU Services, kurekera gukoresha serivise ya Sinema Iwacu Services, guhagarika konti ndetse na serivise iyo ariyo yose ya SINEMA IWACU, cyangwa gukuramo amakuru amwe n’amwe uba washyizeho (Nk’uko ubiherwa uburenganzira na buri serivise ya sinema iwacu).

  1. REVIEWS, COMMENTS, ITUMANAHO N’ANDI MAKURU

Abasura urubuga bashobora gushyiraho reviews, comments, n’andi makuru, kohereza ubutumwa; ndetse no kuduha ibitekerezo, kubaza ibibazo ndetse n’ibindi, pfa kuba amakuru batanze yemewe, atari urukozasoni, atarimo ibitutsi, gukanga, kumena amabanga, kwanginza uburenganzira bw’ubuhanzi, cyangwa ahungabanya abandi mu buryo ubwo aribwo bwose bwatera ikibazo. Ntiwemerewe kutwoherereza amakuru arimo virusi za mudasobwa, cyangwwa arimo kwamamaza gahunda za politiki, cyangwa ubucuruzi, cyangwa ibindi byose byafatwa nka “SPAM”. Ntiwemerewe gukoresha email itari iyawe yo kwiyoberanya, yiyitirira undi muntu cg igikorwa, cyangwa se iyoberanya inkomoko y’ubwo butumwa cg amakuru. Dufite uburenganzira (ariko si itegeko) bwo gukuraho cyangwa guhindura ubwo butumwa/amakuru.

Iyo ushyizeho ubutumwa cyangwa ukohereza amakuru, keretse aho tubivugaho, uba uhaye: (a) sinemaiwacu uburenganzira butihariye, bushobora kwimurwa, bwo gusakaza, guhindura, gusemura, gushingirwaho hakorwa ibindi, ndetse no kwerekana ayo makuru kw’isi hose kandi hifashishijwe ikoranabuhanga bifuza; kandi (b) sinemaiwacu, abafatanyabikorwa bayo bafite uburenganzira bwo gukoresha iryo zina wakoresheje wohereza ayo makuru, mu gihe babihisemo.

Wemeye ko uburenganzira utanze aha butisubira mu gihe cyose cy’irindwa ry’ubwo burenganzira bw’ubuhanzi bw’amakuru uba watanze. Mu bushobozi butangwa n’amategeko, nk’uko bisabwa, wowe: (i) wemeye ko iyangizwa rya, kandi (ii) wemeye guheba, uburenganzira bwose bwo kwitirirwa ayo makuru watanze n’ubundi burenganzira bwose wakwiyitirira kuri ayo makuru. Wemeye ko washyira mu bikorwa imyanzuro yo guhindura ayo mabwiriza uhaye sinemaiwacu, babaye babigusabye.

Wemeje ko ufite uburenganzira busesuye kuri ubwo butumwa kandi wemeye ko ubuhagarariye cyangwa ufite uburenganzira bwo kugenga ayo makuru uba washyizeho, Naho ku bijyanye n’igihe ayo makuru yashyiriweho: (i) ari byo; (ii) byemeranya naya mategeko n’amabwiriza y’ikoresha hamwe nay’ihariye ya serivise; kandi (iii) adahabenye n’andi mategeko yose muri rusange. Wemeye kuzarengera sinemaiwacu ku birego byose byazanwa kuri sinemaiwacu byekeye ubutumwa uba washyizeho, keretse igihe biturutse kuri twe twanze gukuraho ubu butumwa cyangwa serivise kandi twakiriye ubutumwa ku babifitiye uburenganzira nkuko biri muri aya mabwiriza byerekeye iyo serivise cg ubutumwa.

  1. IBIREGO KU BURENGANZIRA BW’UBUHANZI

sinemaiwacu yubaha uburenganzira bw’ubuhanzi bw’abandi. Niba ufite impamvu zo kwizera ko ubutumwa cyangwa igicuruzwa/serivise biri muri Sinemaiwacu Service byangiza uburenganzira bw’ubuhanzi bwawe, twandikire uwo mwanya kugira dufate umwanzuro wihuse.

  1. IBITISHINGIWE

Uretse ibyavuzwe byeruye mu nyandiko, sinemaiwacu ntiyemeza, kandi ntitanga garanti yuko SinemaIwacu Services harimo (ariko hatazitiye) garanti yose ko: (i) yuko nta virusi zirimo cyangwa ibindi byangiza; (ii) yuko gukoresha sinemaiwacu services nta kibazo kizazamo rimwe na rimwe, cyangwa (iii) naho kubyerekeye itangwa rya SinemaIwacu Services.

sinemaiwacu ntizishingira: (i) ibihombo bizaturuka mukutaboneka cg mu bushobozi buke bwanyu bwo gukoresha sinemaiwacu services, (ii) ibihombo bitazaterwa n’iyicwa ry’amategeko ku ruhande rwacu; (iii) ibihombo aribyo byose nk’ibicuruzwa, amafaranga, inyungu, amasezerano, amakuru, cyangwa amafaranga yangijwe; (iv) n’ibihombo byose bishamikiyeho; (v) ugutinda kose cyangwa kutabasha kubahiriza aya amategeko, mu gihe byatewe n’ibiza bitari mu bubasha bwacu. Ku bindi bihombo byerekeranye na SinemaIwacu Services, tugarukiriza umwenda ku mafaranga muba mwishyuye sinemaiwacu service.

Ntakiri muri aya mabwiriza kigamije gu (i) gukuraho uburenganzira bweruye sinemaiwacu iguha muri sinemaiwacu services (urugero, uburenganzira sinemaiwacu iguha mu kugusubiza amafaranga mu bihe bimwe na bimwe) cg (ii) gukuraho, gushyira imbibi cg guhindura uburenganzira ufite mu mategeko, harimo n’amategeko y’uRwanda y’ubumukiriya, cg ayo mategeko ntabasha guhindura andi mategeko asanzweho. Kutishingira, gukurwamo, cg izindi mbibi ziri muri aya mabwiriza zikora nkuko zatanzwe muri aya mategeko nkuko byemewe n’amategeko ya leta, kandi aya leta akaba ariyo agenga ubwo burenganzira.

Sinema Iwacu isezeranije abakiliya bayo ko itazabereka amashusho y’urukozasoni, urugero nk’amashusho ya porono.

  1. AMATEGEKO AGENGA

Kuri ubu bwumvikane n’izindi mpaka zaturuka kuwo ariwe wese muri aba. Impaka zose zerekeye ubu bwumvikane zizakiranurwa n’urukiko rw’uRwanda. Buri wese yemeye kuburanishwa muri ubu butabera n’inkiko. Hakurikijwe ibyemejwe, buri wese ashobora gushaka ubutabera mu gace ako ariko kose, cyangwa urukiko rukuru rw’Igihugu rufite ubushobozi buhambaye kurushaho mu gihe habaye uburiganya bugaragara kuri we, cyangwa ku bafatanyabikorwa be, ku butunzi bw’ubwenge n’uburenganzira bw’ubuhanzi. Amabwiriza ya U.N ku bijyanye n’amasezerano y’ubucuruzi, n’andi mategeko y’imbere ashinzwe amasezerano y’ibicuruzwa mpuzamahanga, ntabwo ashinzwe ubu bwumvikane. Hari icyo wifuza kutumentesha, jya uTuvugisha

  1. SINEMAIWACU SERVICES

Twihariye uburenganzira bwo kurekera kuguha sinemaiwacu services, guhagarika sinmeiwacu services iyo ariyo yose, no guko impinduka kuri serivise iyo ariyo yose, igihe icyo aricyo cyose. Ushobora kuvutswa uburenganzira bwo gukoresha sinemaiwacu services hakurikijwe ibiri muri aya mategeko n’amabwiriza ndetse n’andi mategeko yihariye ya serivise, n’ikindi gihe cyose bikenewe igihe hari kubungabungwa serivise zacu, cyangwa twifuje nko kuvugurura imikorere ya sosiyete yacu.

  1. IMPINDUKA

Dufite uburenganzira bwo gukora impinduka ku mategeko n’amabwiriza byacu igihe icyo aricyo cyose ku rubuga rwacu. Uzaba ugengwa n’amategeko n’amabwiriza yose ari ku rubuga rwacu igihe cyose uhisemo gukoresha sinemaiwacu services. Ushobora kurekera gukoresha sinemaiwacu services igihe icyo aricyo cyose, guhagarika konti yawe cyangwa indi sinemaiwacu services.

  1. UBAKANA

Rimwe muri aya mategeko niyamburwa imbaraga, cyangwa agakurwaho, cyangwa ku zindi mpamvu ntabe agishyirwa mu ngiro, iryo tegeko rizafatwa nkaho nta bukana rifite, kandi ntibizakuraho ubukana bwandi mategeko ari muri iyi nyandiko.

  1. IMBABAZI

Niwica rimwe muri aya mategeko y’imikoreshereze tukakubabarira, tuzaba tugifite uburenganzira n’ubushobozi bwo gukora ibikwiye biri mu masezerano mu bindi bihe wishe amategeko.

  1. ABANA

Nta bicuruzwa dufite byemewe kugurwa n’abana bato. Ducuruza ibicuruzwa by’abana ariko byagurwa n’abantu bakuru. Ubaye ufite imyaka iri munsi ya 18 wemerewe gukoresha sinemaiwacu services ubifashijwemo n’ababyeyi bawe.

 

  1. AHO WADUSANGA
  • Hari icyo wifuza: Watwandikira
  • Aderese yo koherezaho ubutumwa kuri sinemaiwacu LTD : PO BOX 3047 KIGALI

 

 

Ahandi ho kohereza ubutumwa kuri buri serivise cg ku bafatanyabikorwa batanga iyo serivise hashobora gutandukana, kandi wahasanga mu mabwiriza yihariye y’iyo serivise.

 

  1. AMATANGAZO N’AMABWIRIZA BYO KUMENYEKANISHA IMPAKA KU BURENGANZIRA N’AMAKOSA

Igihe cyose wumva uburenganzira bwawe bwabangamiwe, ushobora kuzuza ukanohereza Notice Form. Tuvugisha ababifitiye ubushobozi cyangwa ababahagarariye bakuzuza bakanohereza Notice Form bakatubwira ku birego bw’iyangizwa ry’uburenganzira bwabo

Iyo twakiriye Notice Form, dushobora gufata imyanzuro imwe n’imwe, harimo gukuraho icyo gicuruzwa cyangwa amakuru, byose bishobora gukorwa ntawe tubisabiye uruhushya kandi ntayandi mategeko tubagamiye. Ikindi kandi, iyo wohereje Notice Form, uba uhaye sinemaiwacu ububasha bwo gukoresha, gukoporora, guhindura, kwerekana, gukora ibikorwa bishingiyeho, no gushyira ahagaragara ibirimo kw’isi yose, mu buryo ubwo aribwo bwose. Ibi birimo nko guherereza ibiri muri Notice Form ku bandi babishinzwe, nabarebwa n’itangwa ry’iyo serivise cg amakuru aba yatanzweho ikirego. Wemeye ko uzarengera sinemaiwacu ku birego byose byazanwa n’undu uwo ariwe wese kuri sinemaiwacu biturutse muri iyo Notice Form.

ICYITONDERWA:utanze amakuru atari yo, cyangwa atuzuye, cyangwa agamije kuyobya muri Notice Form kuri sinemaiwacu, bishobora kukuviramo icyaha cyakemurwa n’urukiko. Ugomba kuvugisha umunyamategeko igihe cyose uhuye n’ikibazo.

  1. ANDI MABWIRIZA YA SINEMA IWACU AGENGA POROGARAMU

 

  1. gukoresha porogaramu ya sinemaiwacu. Ushobora gukoresha porogaramu ya sinemaiwacu ukaryoherwa na sinemaiwacu services nk’uko bigenwa na sinemaiwacu ltd, kandi nkuko byemewe n’amategeko y’imikoreshereze, ayo mategeko ya porogaramu n’andi yihariye ya serivise. Ntiwemerewe gushyira porogaram ya sinemaiwacu muri porogaramu yawe, cyangwa gushyiramo ibice byayo, cyangwa kuyivanga na porogaramu yawe, cyangwa kuyohereza ngo ikoreshanywe n’indi serivise, cyangwa kugurisha, gukodesha, gutiza, cyangwa kwiyitirira porogaramu ya sinemaiwacu, cyangwa gutanga uburenganzira kuri porogaramu ya sinemaiwacu yose cyangwa igice cyayo. ntiwemerewe gukoresha porogaramu ya sinemaiwacu mu buryo bw’amategeko ubwo aribwo bwose. Dushobora kurekera gutanga porogaramu ya sinemaiwacu, kandi dushobra kuvutsa uburenganzira bwo gukoresha porogaramu ya sinemaiwacu igihe icyo aricyo cyose. Uburenganzira bwo gukoresha porogaramu ya sinemaiwacu bushobora kukuvutswa tutabibamenyesheje, igihe cyose utabashije kubahiriza amabwiriza ya porogaramu n’andi mabwiriza yose. Andi mabwiriza atangwa n’abandi muri, cyangwa azana na porogaramu ya sinemaiwacu avugwa mu nyandiko z’imikoreshereze za porogaramu ashobora kwifashishwa akemura impaka zaboneka ku mikoreshereze y’iyo porogaramu ya sinemaiwacu. Porogaramu zose zikoreshwa muri sinemaiwacu service ni ubutunzi bwa sinemaiwacu ltd cyanga abafatanyabikorwa bayo, kandi burinzwe n’amategeko yagenewe kurinda uburenganzira bw’ubuhanzi, n’andi mategeko yose agenga uburenganzira bw’ubutunzi bw’ubwenge.
  2. Gukoresha serivise z’abandi. Iyo ukoresha porogaramu ya sinemaiwacu, ushobora kuba urimo no gukoresherezamo serivise z’abandi bashobora kuba barenga umwe, urugero nk’abacuruza murandasi, cyangwa ikigo cy’itumanaho. Ikoreshwa ry’izo sosiyete zindi ziba zifite andi mategeko n’amabwiriza y’imikoreshereze y’izo serivise atandukanye, n’ibindi biciro birebana na zo.
  3. Nta kwigana.Keretse ibyo uherwa uburenganzira bweruye mu mategeko, ntiwemerewe, kandi ntukwiye gushyigikira, cyangwa gufasha, cg kweremerera undi muntu uwo ariwe wese gukoporora, guhindura, gushwanyaguza, cyangwa ikindi cyose cyo gukinisha, cyangwa kurenga ku mutekano urebano na porogaramu ya sinemaiwacu, yaba yose cyangwa uduce twayo, cyangwa gukora ibindi bishamikiye kuri porogaramu ya sinemaiwacu.
  4. Ivugurura. Igihe twifuza kuvugurura porogaramu ya sinemaiwacu, dushobora gutanga ivurura ryikora cyangwa ry’ubushake bwawe igihe icyo aricyo cyose tutiriwe tukumenyesha.

Amabwiriza y’ubucuruzi

Aya mabwiriza y’ubucuruzi agenda icuruzwa rya serivise/ibicuruzwa kuri sinemaiwacu.com na SINEMA IWACU Ltd (Tin 108831657) (icuruza nka “sinemaiwacu”) kuri wowe.

Usabwa gusoma aya mategeko n’amabwiriza witonze mbere yuko ugira icyo uhaha gicuruzwa na sinemaiwacu, igihe ugize icyo ugura wemeye kugengwa n’aya mategeko n’amabwiriza.

  1. AMABWIRIZA Y’IGARURIRWA

Keretse habaye umwihariko uru ku rutonde rukurikira, ushobora guhagarika ubutume bwawe bw’igicuruzwa cyangwa serivise nta kindi kiguzi igihe cyose mbere yuko twohereza link yemeza ko icyo gicuruzwa cyangwa serivise yatanzwe.

IBYIHARIYE KU MABWIRIZA Y’IGARURIRWA

uburenganzira bwo kwisura ntabwo bureba:

  • Serivise, igihe sinemaiwacu yamaze gutanga serivise kandi wari wemeye igihe waguraga yuko twatangira kubaha iyo serivise, kandi yuko utazahagarika iyo serivise igihe yatangiye gutangwa;

 

UBURENGANZIRA MU MATEGEKO Y’IGIHUGU

Amategeko yacu y’igarurirwa yuzuzanya n’ubundi burenganzira bwawe bwose waba ufite mu mategeko, harimo n’amategeko y’uRwanda y’umuguzi.

  1. IGIHE

Ibicuruzwa byacu byose bitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, kandi uhita ubishyikirizwa ako kanya ukimara kwishyura twemeje ko twabonye amafaranga, muri konti yanyu ya sinemaiwacu.com, aribyo bibanzirizwa na imeyili yemeza ubugume bwanyu.

  1. IBITISHINGIWE

Keretse ibyavuzwe muri aya mategeko, naho ubundi sinemaiwacu ntiyemera, kandi ntitanga ubwishingizi ubwo aribwo bwose ku bijyanye n’ibicuruzwa uherwa ku rubuga rwacu cyangwa ushobora guduhahiraho. sinemaiwacu ntizishingira (i) igihombo cyose cyaturuka mu kuba igicuruzwa ushaka kitaboneka; (ii) ibihombo bitaturutse mu kutubahiriza amategeko ku ruhande rwacu; (iii) ibihombo aribyo byose nk’ibicuruzwa, amafaranga, inyungu, amasezerano, amakuru, cyangwa amafaranga yangijwe; (iv) ibihombo bikomatiyeho, cyangwa (v) ugutinda kose cyangwa kutabasha kubahiriza aya amategeko, mu gihe byatewe n’ibiza bitari mu bubasha bwacu.

Keretse ibyavuzwe mu buryo bweruye hano, umwenda tukubamo igihe habaye ibihombo ku gicuruzwa icyo aricyo cyose dutangira ku rubuga rwacu kiba kiri mu mbibi z’amafaranga uba watanze igihe wishyuraga icyo gicuruzwa.

Kutishingira, cyangwa izindi mbizi zose zishyirwaho na sinemaiwacu muri izi ngingo, ntibikuraho uburenganzira sinemaiwa iguha mu zindi ngingo (urugero, nko ku byerekeye garanti yo gushyikirizwa ibyo wahashye).

Ntacyanditse muri aya mategeko kigamije gukuraho uburenganzira uhabwa n’andi mategeko, harimo n’amategeko y’uRwanda y’umuguzi. Kutishingira, cyangwa izindi mbibi zishyirwaho n’aya mategeko y’izi ngingo, bishyirwa mu ngiro hakurikije amategeko, kandi nta bundi burenganzira bibogamiye.

  1. AMATEGEKO AGENGA

Amategeko y’uRwanda niyo agenda aya masezerano, n’impaka zose zaboneka hagati yacu. Impaka zose zerekeye ubu bwumvikane zizakiranurwa n’urukiko rw’uRwanda. Buri wese yemeye ko ari munsi y’ubu butabera ndetse n’inkiko. Hakurikijwe ibyemejwe, buri wese ashobora gushaka ubutabera mu gace ako ariko kose, cyangwa urukiko rukuru rw’Igihugu rufite ubushobozi buhambaye kurushaho mu gihe habaye uburiganya bugaragara kuri we, cyangwa ku bafatanyabikorwa be, ku butunzi bw’ubwenge n’uburenganzira bw’ubuhanzi. Amabwiriza ya U.N ku bijyanye n’amasezerano y’ubucuruzi, n’andi mategeko y’imbere ashinzwe amasezerano y’ibicuruzwa mpuzamahanga, ntabwo ashinzwe ubu bwumvikane. Hari icyo wifuza kutumentesha, jya uTuvugisha

  1. IMPINDUKA

Dufite uburenganzira bwo guhindura urubuga rwacu, aya mategeko n’amabwiriza, ndetse n’urutonde rw’ibiciruzwa na serivise byacu igihe icyo aricyo cyose, dushyira impinduka ku rubuga rwacu. Uzaba ugengwa n’amategeko y’ubucuruzi ari ku rubuga rwacu igihe uzaba uduhahiyeho ibicuruzwa.

  1. UBAKANA

Rimwe muri aya mategeko niyamburwa imbaraga, cyangwa agakurwaho, cyangwa ku zindi mpamvu ntabe agishyirwa mu ngiro, iryo tegeko rizafatwa nkaho nta bukana rifite, kandi ntibizakuraho ubukana bwandi mategeko ari muri iyi nyandiko.

  1. IMBABAZI

Niwica rimwe muri aya mategeko y’ubucuruzi tukakubabarira, tuzaba tugifite uburenganzira n’ubushobozi bwo gukora ibikwiye biri mu masezerano mu bindi bihe wishe amategeko.

  1. ABANA

Nta bicuruzwa dufite byemewe kugurwa n’abana bato. Ducuruza ibicuruzwa by’abana ariko byagurwa n’abantu bakuru. Ubaye ufite imyaka iri munsi ya 18 wemerewe gukoresha sinemaiwacu.com ubifashijwemo n’ababyeyi bawe.