Mu kiganiro Issa yagiranye na Hillywood yagize icyo avuga kuri iyi film agiye gushyira hanze, yagize ati “ Yitwa Impanuro, Ni film iri mu marushanwa mpuzamahanga, Film ivuga ku mugabo witwa Gacumbitsi wirengagije urugo rwe akigira mu burara n’abakobwa. Abana be n’umugore we bakabimenya ariko bakabigira ibanga rikomeye. Ababyeyi ba Gacumbitsi baza kubimenya hanyuma bakamubuza izo ngeso nawe ntiyabagora ahita abireka, Agandukira urugo rwe basubirana ibyishimo” yakomeje atubwira intego nyamukuru ziyi Film agiye gushyira hanze mu minsi ya vuba “Intego ni international festivals, Ikigamijwe ni ukubwira ko ababyeyi bagomba guhanura abana babo igihe cyose bikenewe. Abana bagomba kumva no kumvira ababyeyi babo mu byiza.”

Nubwo hataramenyekana igihe nyirizina iyi Film igomba kugira hanze ariko hatagize igihinduka mu kwezi gutaha nibwo iyi film bazayimurika ku mugaragaro. Ni film kandi igaragaramo amazina asanzwe amenyerewe muri Sinema hano mu Rwanda.

Urebye ikorwa ryiyi film nkuko bigaragara mu mafoto ubona ko ari film nziza haba mu buryo bw’imikinire ndetse n’imyandikire umuntu yahamya adashidikanya ko abanyarwanda n’abakunzi ba film muri rusange bazayishimira.

Recent Articles

Andika maoni

Your email address will not be published. Required fields are marked *