Kuri uyu wa Gatanu ni bwo abakunzi ba filime nyarwanda bari bwihere ijisho bwa mbere filime Umuziranenge irimo abakinnyi bakunzwe muri filime nyarwanda ndetse bagahura n’aba bakinnyi imbonankubone.

Kwerekana filime mbere yuko ijya hanze ni igikorwa kimaze kumenyerwa hano mu Rwanda, ariko ugasanga akenshi abakunzi ba filime nyarwanda batabimenyeshwa cyangwa byakorwa, abenshi ugasanga batirekura ngo bajye kureba iyo filime iba yerekanwa bwa mbere bitewe ahanini n’aho iba yerekaniwe cyangwa uburyo butateguwe neza yerekanwamo.

Ibi ni bimwe mu byo umushoramari wakoze filime Umuziranenge yizeye ko bitazamutamaza kuko avuga ko yateguye neza iki gikorwa cyo kumurika iyi filime ndetse akaba asanga naho yagiteguriye naho ari ahantu heza kandi hagezweho ku buryo ntawe uzabangamirwa no kwitabira iki gikorwa.

Iyi filime iri bwerekanwe kuri uyu wa Gatanu, ni filime ifite inkuru yibanda ku buzima bw’abanyarwanda, burimo urukundo, amakimbirane, ubuhemu, imirwano njya rugamba, umuco nyarwanda n’ibindi.

Benshi mu bakora filime n’abakinnyi bazo bazaba bitabiriye iki gikorwa

Ni filime kandi yakinwemwo n’abakinnyi bakunzwe cyane muri filime nyarwanda, aho twavuga nka Bahavu Jeannette umaze kumenyekana nka Diane muri filime y’uruhererekane City Maid, Mukakamanzi Beatha, Mazimpaka Jones Kennedy, Gakwaya Celestin,Uwamahoro Antoinette, Kirenga Saphine n’abandi batandukanye.

Biteganyijwe ko iyi filime izerekanwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kanama 2017 guhera ku isaha ya Saa kumi n’imwe (5pm:00) ikazerekanirwa kuri Kigali Convention Center.

Reba hano incamake za filime Umuziranenge

Recent Articles

Écrire un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *