Serivisi Zacu

> Serivisi Zacu

Gukora Filime no kuzisakaza

Serivisi zo dutanga zirimo FILM PRODUCTION Itangirwa muriURUMURI RW’ABAHANZI business, ntabwo dukora cyangwa ngo tugurishe filime zacu kuri uru rubuga gusa ahubwo, dukoresha ubunararibonye mu gukora filime zigezweho ndetse z’ubwoko bwose ku batugana.

Dukora filime z’ubwoko butandukanye nka Documentaire, ayamamaza, amafilimi magufi ndetse n’izindi nyinshi.

Akazi muduhuhaye gakorwa nabantu kabuhariwe muri uyu murimo bakurikiza: Pre production, Production na post production. Ibi kandi byiyongeraho kwandika amagambo ya script, kwandika inkuru, abakinnyi, ingengo y’imari, aho gufatira amashusho ndetse no guhuriza hamwe ibyakozwe byose mu mashusho ndetse n’amajwi binoze.

7fd52c0d-4fcd-4087-945e-959d8be89c15

1. Mbere ya production

Dutangirana no gushyiraho ibyingenzi bikenewe mu mushinga- gufata iyandika ya script no gushyira inkuru ku murongo. Kuri uru rwego dushyira kuri gahunda umushinga wose ndetse nibizakenerwa nk’ibyangombwa byaho gukorera, ndetse n’ingengo y’imari.

IMG_1470

2. Production

Aha niho akazi kenshi gakorwa ntabwo dukora gusa kuri terrain Iyo dufata amashusho dukora ibishoboka byose kuva aho amashusho yafatiwe, urumuri ndetse n’amajwi kugirango ibyafashwe binoze mu buryo bwose.

vr-video-1000x494

3. Nyuma ya Production

Urwego rwa nyuma nirwo rukomeye. Mu gihe twamaze gushyira ibintu byose aho bigomba kuba biri, turicara tukabinoza neza dukuramo amakosa yaba arimo mu mashusho ndetse no mumajwi ndeste tukaba hari nibyo twakongeramo mu gihe bikenewe.

IZINDI SERIVISE

Izindi serivise dutanga

Kwamamaza

Dufasha abikorera ndetse n’abantu kugiti cyabo mu gutanga ubutumwa kubyo bakora cyangwa bagurisha dukoresheje filimi ndeste no kurubuga rwacu rwa internet. Twemera ko haba amashisho cyangwa amafoto yerekanwa mu gihe umuntu ari kurebe filime cyangwa mu mpande zitandukanye zuru rubuga.

Tuma abadusura b’impande zose z’isi babona servisi n’ibikorwa mukora.